top of page

ISI Y'UBUKERARUGENDO AND WORLD OF BUSINESS

 

iyi si yacu itatswe n'ibyiza byinshi, ariko by'umwihariko mu Rwanda dufite umwimerere.

 

iyo turebye mu bindi bihugu byo hanze tuhasanga akenshi na kenshi ibyiza byakozwe n'abantu, ariko twebwe hano mu Rwanda twifitiye iby'ahanzwe n'UWITEKA. muri ibyo twavuga  nk'INGAGI ZO MU BIRUNGA, tukavuga , GOLDEN MONKEYS, many sort of BIRDS, ndetse tukaba dufite n'igihugu giteye neza, igihugu cy'imisozi igihumbi, ndetse kirimo n'ibibaya bibereye amaso.

LIGHT OF TOUR RWANDA RERO IRI HANO KUGIRA NGO IBASHE KUKWEREKA UBUTUNZI UTARI UZI KO UFITE KANDI ARI UBWAWE.

 

ubu ushobora gukora business bikoroheye hamwe na LIGHT OF TOUR RWANDA. WAJYAGA WIBAZA UKUNTU WAJYA GUKORERA MU GIHUGU UTAZI BIKAKUYOBERA IKI NI CYO GIHE RERO NGO UKORE BUSINESS HANZE Y'IGIHUGU. TUZAGUFASHA KUMENYANA N'ABASHORAMARI BO KU RWEGO RW'ISI NDETSE NO KUGUHUZA NABO, KANDI URURIMI TUZARUKWIGISHA KU BURYOABASHA KUMVIKANA NTA KABUZA

 

LIGHT OF TOUR RWANDA LTD BUSINESS OPERATION

DOING A BUSINESS IN RWANDA IS ONE OF THE RWANDANS DREAM. you have to follow all the activities done here in Rwanda, you will find out how the business grow fastly. so, as RWANDANS YOUTH, we are discussing how all youth of RWANDA can find job in RWANDA  or outside.

as youth we need to create jobs so that we can live for the good life forever. as NDI UMUNYARWANDA one of many politics in Rwanda will help us to grow well as rwandans, also AGACIRO DEVELOPMENT FUND will help us to grow our dignity as rwandans. DUHARANIRE KWIGIRA also is a good politics of Rwanda that will help us to have a self confidence of our all projects.

 

AS OUR HIS EXCELLENCE PAUL KAGAME says always, NTA MUNTU USHOBORA KUGUHA AGACIRO, AGACIRO NI UKUKIHA KUKO ARI UBURENGANZIRA BWACU" we are going to work well for getting our dignity as youth of RWANDA.

UBUSHAKE NI UBUSHOBOZI BY HIS EXCELLENCE. I LIKE MY PRESIDENT PAUL KAGAME

ubu LIGHT OF TOUR RWANDA LTD iritegura gufasha imishinga icirirtse. iyo mishinga izajya iba itarengeje CAPITAL y'amafaranga ibihumbi magana abiri (200 000frw), 

LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! Igiye kuzajya itanga miliyoni eshanu (5 000 000frw) buri mezi atandatu. izo miliyoni eshanu zizajya zihabwa abanyeshuri ijana izajya iba imaze guhugura mu mezi atandatu, ibabumbire muri cooperative imwe kandi iyo cooperative izajya iba ifite umushinga umwe wizwe neza. abo banyeshuri bazajya baba bahuguwe kandimi mu ndimi zombi ku buryo umushinga wabo uzajya ukorerwa mu Rwanda no mu bindi bihugu byo hanze nta kibazo cy'ururimi gihari cyangwa ikibazo cyo kutamenya umuco w'igihugu bazajya bifuza gukoreramo business. uyu mushinga wa LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! uje ushaka gukemura ikibazo kiri mu Rwanda CYO KUBURA AKAZI ku rubyiruko, ndetse no kurwanya ubukene mu gihugu cy'u Rwanda.

 

uyu mushinga uzajya mu bikorwa nyuma yo gukusanya imibare iri mu Rwanda y'urubyiruko idafite akazi kandi rwize cg rutiize, uyu mushinga kandi uje ushaka gufungurira amarembo urubyiruko kugira ngo rubashe gufunguka mu mutwe rukorere business no mu mahanga.  

abanyarwanda benshi bajyaga bibaza aho bazakura igisubizo kiki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi ku isi yose, ariko LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! isanze ari ngombwa gukora uyu mushinga kugira ngo urubyiruko rugabanye kwiheba.

 

aya mafaranga azahabwa urubyiruko n'ubundi azaba yakusanyijwe narwo. ntabwo uyu mushinga uje ushaka inyungu zawo bwite ahubwo uje uje ushaka inyungiu rusanga z'abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko rw'u Rwanda rwo Rwanda rw'ejo.

 

tuzi ko iterambere ry'u Rwanda riri mu maboko y'urubyiruko, nyamara ntabwo urubyiruko ruzi ko rwifitemo ububasha n'impano y'ubukungu muri rwo.

 

ubu abanyarwanda muri rusange ku rwego mpuzamahanga bafatwa nkaho ari bo bazi gukora kandi bafite imbaraga kurusha abandi ku isi. mureke rero izo mbara nk'urubyiruko tuzibyaze umusaruro, twe guhora dushyize amaboko mu mifuka.

LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! ifasha urubyiruko mu masomo yose yarutezimbere

urubyiruko ruhora rwibaza icyo rwakora rukakibura, iyo bigenze gutyo niho usanga abenshi bishoye mu busambanyi,ubujura,kunywa ibiyobyabwenge,ubwihebe ndetse n'ubutekamitwe. aha twavuga ko uruhare rumwe washyigikira ibyo bikorwa byabo, kuko iyo ubegereye bakubwira ibibazo bafite ukumva kandi koko bafite ishingiro, nyamara ntabwo ariko byagakwiyeekujyenda. hari hakwiriye kuvuka umushinga nkuyu wa LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! kugira ngo urubyiruko rwinshi rubashe kuva mu bikorwa bibi rubyugarije kubwo kubura icyo rukora.

 

LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! igiye kujya ibegera bishoboka, aho nibizajya biba ngombwa izajya ifasha urubyiruko mu buzima bwarwo bwa buri munsi. intego nyamukuru yuyu mushinga wa LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! ni "ukuvana urubyiruko mu bwigunge" hagashakwa icyatuma ruhora ruri muri mouvement zibyarira umusaruro igihugu aho kugira ngo rukimunge.

gushyira hamwe no kungurana ibitekerezo ni imwe mu ntwaro ikomeye yo kurwanya ubukene no kwivana mu bwingunge ku rubyiruko.

 

ubu LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! igiye gukora cyane ku buryo buri nyuma y'amezi 6 hagomba kuzajya hasohoka cooperative y'abantu 100 ifite umushinga ugomba guhita ujya mu bikorwa kuko izajya iwutera inkunga ingana na 5 000 000 frw yo guhita batangira kuwushyira mu bikorwa, ikindi kandi LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! izajya ikurikirana uwo mushinga ku geza aho uzajya uba umaze gushinga imizi no kugira ubusugire.

 

kwicara hamwe rero tukungurana ibitekerezo bizaba imwe mu ntwaro ikomeye yo kurandura burundu ubushomeri bukomeje kuba ingorabahizi mu gihugu no ku isi yose muri rusange.

 

u RWANDA rufite impano yo kuba ari igihugu gito kandi kifitemo ubukungu bwinshi. nk'urubyiruko rero tugiye guhaguruka dukoreshe ubukungu twifitemo ndetse n'uburi mu gihugu mw'imbere.

twese ni dufatanya tuzabigeraho.

KUNGURANA IBITEKEREZO NI IMBARUTSO Y'ITERAMBERE MU BANYARWANDA.

NTA KINTU USHOBORA KUGERAHO MU GIHE WUMVA KO USHOBORA GUKORA WENYINE. kwibumbira mu mashyirahamwe bizagufasha kugira iterambere ry'ihuse.

LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! igiye gushyira imbaraga mu gikorwa cyo guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo tugire iterambere ryihuse kandi rirambye. ngaho ugiye kubona ubumenyi, igiye guhabwa CAPITAL , urumva igisigaye ari iki? ubushake gusa. "nkuko Nyakubahwa ahora abitangaza ; UBUSHAKE NI BWO BUSHOBOZI"

AKARUHUKO NI KEZA MU BUZIMA BWACU BWA BURI MUNSI

ubundi mu gukora business umuntu akenera no kuruhura ubwonko. ni yo mpamvu LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! igufitiye n'ikiciro cyo gutembera cyangwa se cyo gutegura injyendo cyangwa cyo kuyobora ba mukerarugendo.

 

iki kiciro gishobora gufasha umuntu uri gukora business mu kwihuza n'abandi bakora business nkize. bishatse kuvuga ko umuntu uwari we wese akeneye kuruhura ubwonko mbere yuko agira icyo atekereza muri business.

 

akenshi ahantu umuntu akwiriye kuruhurira ubwonko hagomba kuba ari ahantu hatuje, cyane cyane umuntu yagakwiriye kwigira ahantu hari amazi menshi, kuko amazi nta rusaku agira.

 

iyo bibaye na ngombwa ufata umwanzuro nawe ukayajyamo, iyo uri kumwe n'abandi byo biba ari agahebuzo. kuko uko uri koga mujyenda muganira ibintu bimwe na bimwe bifite akamaro kandi ibyo mwaganiririye aho ntabwo ushobora kubyibagirwa. buri gihe utekereza ibyiza wagiriye aho hantu ugatekereza ibyo mwahaganiririye ukumva ni byiza kuri wowe.

 

ni ukuvuga ko ibyo waganiriye n'umuntu ahantu hatuje nko ku mazi ntushobora kubyibagirwa.

 

ukwiye kujya ugira n'igihe cy'akaruhuko mu mibereho yawe ya buri munsi.

buri gihe umubiri uba ukeneye kuruhuka ku buryo iyo utabikoze fonctionnement zose z'umubiri ntabwo zigenda neza. akenshi hari igihe waba wari uzi ko gutembere ari uguta umwanya , ntabwo ari byo gutembera ni ugushyira ubwonko ku gihe. uzarebe iyo wagize stress, zimarwa niki? ni ugutembera gusa. rero gutembera jya ubiha umwanya muni mu buzima bwawe bizagufasha kubaho neza kandi uzajya uhora ufite ubwonko buri update

                    INTEGO YA LIGHT OF TOUR RWANDA LTD!

 

LIGHT OF TOUR RWANDA LTD imaze gushyira ahagaragara intego zayo. abantu bazajya biga Business muri LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! bazajya bamara amezi atandatu. muri ayo mezi , umunyeshuri wese uzajya ushaka gukurikirana ayo masomo azajya ahita afunguza compte muri bank runaka, nyuma atangire kujya ayibitsaho ku buryo azajya arangiza kwiga muri LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! agahita abasha kuba yakwaka inguzanyo y'umushinga azajya aba afite ku giti ke nta yandi mananiza ahabaye.

 

LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! izajya imugenera 25% y'umushinga we, upfa kuba utarengeje  200 000frw, hanyuma abashe kujya kwaka inguzanyo ya 75% azahabwa na BDF nk'umwishingizi w'ingwate ye. ibi byaje bije kunganira uzumva atakorera muri cooperative izaba yahanzwe na LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! kandi bije gukemura ikibazo cyari gisanzwe gihari cyaterwaga no kubura igishoro ku rubyiruko, aho babaga bashaka inguzanyo ya BDF, babaha 75% bakabura 25%. iyi nguzanyo ya LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! izajya yishyurwa nyuma y'igihe runaka cyumvikanweho hatanzwe 5% y'inyungu buri kwezi.

kandi buri munyeshuri wiga business muri LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! azajya  yishyura 20 000frw buri kwezi, aho azajya akurikirana amasomo ya BUSINESS, INDIMI, NDETSE N'UMUCO. 

 

nyuma y'amezi atandatu umunyeshuri amaze kwiga azajya ahita ajya gukora stage,narangiza stage ahabwe certificat ndetse ahabwe na 50 000Fw ku giti cye yo gusabisha 75% by'inguzanyo muri BDF. 

 

abanyeshuri bazibumbira hamwe bo bazahabwa inkunga ya miliyoni eshanu

( 5 000 000frw ) nkuko twatangiye tubivuga hejuru.

ayo mafaranga azabafasha gutangira umushinga wabo neza ku buryo naba make bazajya kwaka inguzanyo muri BDF kandi bikazaborohera cyane kuko bazajya baba batangiye umushinga wabo.

LIGHT OF TOUR RWANDA LTD! yiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka kugira ngo u RWANDA rubashe kugera ku ntego yarwo yihaye yo guteza imbere urubyiruko rw'u Rwanda rwo RWANDA RW'EJO. muhaguruke dufatanye guteza imbere urwatubyaye.

  • Facebook Basic Square
  • Twitter Basic Square
  • Google+ Basic Square
  • LinkedIn App Icon
  • YouTube Classic
PayPal ButtonPayPal Button
  • Facebook Basic Square
  • Twitter Basic Square
  • Google+ Basic Square
  • LinkedIn App Icon
  • YouTube Classic
  • Facebook Black Round
  • Instagram Black Round
  • Twitter Black Round
  • Vimeo Black Round

© 2015 by MBARAGA THIERRY. Proudly created with Wix.com

Your details were sent successfully!

Subscribe for Updates

Congrats! You’re subscribed

bottom of page